Turamenyesha abakandida bakoze ikizamini kibinjiza mu mwuga w'Ubuforomo ku rwego rwa A2 n'Ubuforomo n'Ububyaza ku rwego rwa A1 na A0, ko amanota yabo yasohotse. Ushaka kureba amanota,anyura kuri iyi link: http://accounts.ncnm.rw/applications/licensing-examination-results akandika kode (code) yakoreyeho ikizamini, agakanda ahanditse " Search".
Abifuza kujurira ku byavuye mu kizamini, ubusabe bwabo buratangira kwakirwa guhera kuwa 23 kugeza kuwa 27 Nzeri 2024 bitarenze saa kumi n'imwe z'umugoroba (5: 00 PM) ku isaha yo mu Rwanda.
Uwifuza kujurira abisaba anyuze muri konti (account asanzwe afite kuri http://accounts.ncnm.rw/applications) ye, akuzuza neza fomu (form) yabugenewe yitwa "Application for Licensing Examination Results Complaint" amaze kwishyura amafaranga ibihumbi cumi na bitanu (15,000 Rwf) ADASUBIZWA kuri konti isanzwe yishyurirwaho serivisi zitangwa na NCNM. Abatanze ubujurire bwabo, bazamenyeshwa igihe bazitabira igikorwa cyo gusuzuma ishingiro ry'ubujurire bwabo.
ICYITONDERWA: Ubusabe buzakorwa nyuma y'amatariki yavuzwe haruguru buzateshwa agaciro. Inyemezabwishyu y'umwimerere izakenerwa ku munsi wo gusuzuma ubujurire.
Turabashimiye!