Inama y'Igihugu y'Abaforomokazi, Abaforomo n'Ababyaza (NCNM) inejejwe no kubagezaho urutonde rw'agateganyo rw'abakandida bemerewe gukora ikizamini kibinjiza mu mwuga w'Ubuforomo ku rwego rwa A2, n'Ubuforomo n'Ububyaza ku rwego rwa A1 na A0. Ikizamini cyanditse (theory) giteganyijwe gukorwa kuwa 25/02/ 2025 naho icy'ubumenyingiro (practicum) giteganyijwe gutangira gukorwa kuwa 03/03/2025.
Umukandida ufite ubusabe bumwemerera gukora ikizamini (Approved application for Examination) akaba afite kode y'Ikizamini ariko akaba atisanze ku rutonde rw'agateganyo, cyangwa se imyirondoro ye ku rutonde ikaba yanditse nabi asabwe kubimenyesha NCNM bitarenze tariki 13/02/ 2025 bitarenze saa kumi n'imwe z'umugoroba (5:00PM) abinyujije kuri WhatsApp GUSA kuri iyi nimero: 0788306909 cyangwa 0788386969 cyangwa agahamagara kuri nimero 0786046264 kugira ngo bikemuke.IBI BIKORWA MU MASAHA Y'AKAZI GUSA
Umukandida urebwa n'ibyavuzwe haruguru aduha ibi bikurikirira: Amazina ye uko yanditse ku Ndangamuntu, Nimero y'Indangamuntu ye, Kode y'Ikizamini yahawe na sisitemu ya NCNM n'izina ry'ishuri yizeho. Ibi bizadufasha mu gutegura urutonde rwa burundu nta mukandida usigaye inyuma.
ICYITONDERWA: Ubusabe buzanyuzwa ahatavuzwe haruguru, ntibuzasuzumwa.
Tubashimiye ko muzabyubahiriza.
Kanda hano urebe urutonde rw'agateganyo