Inama y'Igihugu y'Abaforomokazi, Abaforomo n'Ababyaza (NCNM) inejejwe no kubagezaho urutonde rwa burundu rw'abakandida bemerewe gukora ikizamini kibinjiza mu mwuga w'Ubuforomo ku rwego rwa A2, n'Ubuforomo n'Ububyaza ku rwego rwa A1 na A0.
Umukandida uri kuri uru rutonde akaba atazabasha gukora ikizamini ku mpamvu ze bwite, asabwe kubimenyekanisha bitarenze tariki 20/02/2025 abinyujije mu ibaruwa yandikiwe Umwanditsi Mukuru wa NCNM (Registrar) akayohereza kuri email yacu: info@ncnm.rw kugira ngo bizagenderweho yemererwa gukora ikizamini kizakorwa mu gihe kiri imbere.
Musabwe kugera aho muzakorera ikizamini tariki 25/02/2025 bitarenze saa mbili za mugitondo.
ICYITONDERWA: Nta mukandida wemerewe kwihindurira site yahawe yo gukoreraho ikizamini.
Amahirwe masa!
Kanda hano urebe urutonde rwa burundu