Inama y'Igihugu y'Abaforomokazi, Abaforomo n'Ababyaza (NCNM) inejejwe no kubagezaho urutonde ntakuka rw'abakandida bemerewe gukora ikizamini kibinjiza mu mwuga w'Ubuforomo ku rwego rwa A2, n'Ubuforomo n'Ububyaza ku rwego rwa A1 na A0. Ikizamini cyanditse (theory) giteganyijwe gukorwa kuwa 25/02/ 2025 naho icy'ubumenyingiro (practicum) giteganyijwe gutangira gukorwa kuwa 03/03/2025.
Uru rutonde rugaragaza neza site umukandida azakoreraho ikizamini cyanditse ndetse n'ahazakorerwa icy'ubumenyingiro kizakorwa gusa n'abari ku rwego rwa A1 na A0.
ICYITONDERWA: Abakandida bari bamenyeshejwe ko bazakorera ikizamini cyanditse muri Kaminuza ya UNILAK, Ishami rya Kigali, bose bimuriwe kuzakorera iki kizamini muri Kaminuza ya ULK, Ishami rya Gisozi.
Tubibutse ko nta mukandida wemerewe kwihindurira site yahawe yo gukoreraho ikizamini cyaba icyanditse cyangwa icy'ubumenyingiro. Musabwe kugera aho muzakorera ikizamini bitarenze saa mbili za mugitondo kumatariki mwagenewe.
Tubifurije amahirwe masa!
Kanda hano urebe urutonde ntakuka