NCNM iramenyesha abasabye gukora ikizamini cy'akazi ku myanya itandukanye mu Nama y'Igihugu y'Abaforomokazi,Abaforomo n'Ababyaza, (NCNM) ko urutonde rw'abemerewe n'abatemerewe gukora ikizamini cyanditse, rwasohotse.
Uwibona kuri uru rutonde ariko akifuza kujurira, yohereza ibaruwa y'ubujurire yandikiwe Umwanditsi Mukuru wa NCNM kuri imeyili (email) yacu ariyo: recruitment@ncnm.rw agaragaza neza kandi byimbitse ikibazo cye. Ubujurire buzakirwa guhera kuwa kabiri tariki 10 Kamena kugeza kuwa kane tariki 12 Kamena 2025.
Uwibuze kuri uru rutonde yari yarohereje ubusabe bwe, ajurira yohereza ibaruwa y'ubujurire yandikiwe Umwanditsi Mukuru wa NCNM kuri imeyili (email) yacu twavuze haruguru, ibaruwa ye igaherekezwa n'ubutumwa yohereje ubwo yasabaga gukora ikizamini mbere (attach forwarded email to the appeal).
Ku bindi bisobanuro, wahamagara cyangwa ukandika kuri WatsApp nimero: 0788386969.
ICYITONDERWA: Utazubahiriza ibyavuzwe haruguru, ubusabe bwe ntibuzasuzumwa ahubwo buzateshwa agaciro.
Kanda hano urebe urutonde