Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Itangazo rigenewe abasabye gukora ikizamini

Ubuyobozi bw'Inama y'Igihugu y'Abaforomokazi, Abaforomo n'Ababyaza, buramenyesha abakandida basabye gukora ikizamini kibemerera kwinjizwa mu mwuga w'Ubuforomo cyangwa Ububyaza,ko urutonde rw'abemerewe gukora ikizamini muburyo bw'ikoranabuhanga tariki ya 26/05/2026 rwasohotse.

ICYITONDERWA:

1. Abakandida batibonye kuri uru rutonde kandi barabonye kode yo gukoreraho ikizamini bazakora mu cyiciro kizakurikiraho vuba.

2. Umukandida wese uri kuri uru rutonde arasabwa kuzagera aho yashyizwe kuzakorera ikizamini saa mbiri zuzuye (8:00 AM) za mugitondo,yitwaje indangamuntu ye.

 ! Kanda hano urebe urutonde